Skip over navigation

Youth Racing Cup 2023: Nshutiraguma na Iragena begukanye shampiyona y’igihugu y’abato

Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay mu bahungu na Iragena Charlotte wa Bugesera Cycling Team mu bakobwa, begukanye shampiyona y’igihugu y’abato mu magare, yakinwe bwa mbere mu mateka y’u Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa ryabereye muri Parikingi ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu birimo kuva ku bari munsi y’imyaka 11 kugeza ku bari munsi y’imyaka 19.

Ryabaye ari irya gatandatu mu marushanwa asanzwe ahuza ibyiciro by’aba bakinnyi bato aho iminsi itanu ibanza yakiniwe kuri The Field of Dreams mu Bugesera.

Nk’uko yabigaragaje mu minsi yabanje, Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay yongeye kwerekana ko ari we uyoboye mu bahungu batarengeje imyaka 19, aba uwa mbere akoresheje 50’40” ku ntera ya Km 32, akurikirwa na Rugemintwaza Janvier wa Java-Inovotec yasize 10” mu gihe Niyonkuru Saddam wa Muhazi Cycling yasoje ari uwa gatatu asizwe 25”.

Iragena Charlotte yabaye uwa mbere mu bangavu akoresha 46’17” ku ntera ya Km 25.6 aho yakurikiwe Byukusenge Marthe na Ingabire Domina, bose bakinana muri Bugesera Cycling Team, abasiga 14” na 23”.

Bwa mbere mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda hakinwe shampiyona y’abari hagati y’imyaka 10-19

Mu bahungu batarengeje imyaka 17, basiganwe ibilometero 25.6, hatsinda Byusa Pacifique wakoresheje 31’56”, akurikirwa na Twagirayezu Didier wa Kayonza Young Stars na Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay. Muri iki cyiciro hasoje abakinnyi 25 muri 28 bari batangiye.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 17, bo bakinnye Km 13.6, Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling yakoresheje 29’29”, ahigika Ishimwe Gisèle wa Cine Elmay na Niyokwizera Clémentine wa Bugesera Cycling Team mu gihe Ishimwe Francoise na we wa Bugesera atasoje isiganwa.

Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 15 bakoze intera ya Km 13.6, Les Amis Sporifs yihariye imyanya itatu ya mbere; Shema Emmanuel akoresha 28’52”, akurikirwa na Gisubizo Issa na Habumuremyi Cyusa.

Muri bashiki babo batarengeje imyaka 15, Ishimwe Cynthia wa Bugesera Cycling Team yakoresheje 30’16” ku ntera ya Km 13.6, akurikirwa na bagenzi be; Niyomukiza Claudine na Nyiribambe Akelyne mu gihe Patience Clémentine wa Komera New Cycling Team yabaye uwa kane.

Ishimwe Sano Prince wa Cine Elmay, yabaye uwa mbere mu bahungu batarengeje imyaka 13, akoresheje 13’30” ku ntera ya Km 5, 6 akurikirwa na Uhiriwe Samuel na we wa Cine Elmay na Hategeka Clinton wa Kangaroo Cycling Club, bombi yabasize 16”.

Muri bashiki babo b’iyo myaka, uwatsinze ni Johovaire Lisa wa Ndabaga Women Cycling Team nyuma yo gukoresha 13’53”, anganya ibihe na Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Cycling Club mu gihe Mugisha Keza Aline wa Komera New Cycling Team atasoje isiganwa.

Icyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 11 na cyo cyakoze Km 5,6 nka bakuru babo, Sano Francis wa Muhazi Cycling aba uwa mbere akoresheje 13’30”, akurikirwa na Ndayishimiye Albert wa Bugesera Cycling Team ndetse na Karambizi Cyoga Akram wa Cine Elmay.

Mu bakobwa, uwa mbere yabaye Karambizi Ganza Akiah wa Cine Elmay nyuma yo gukoresha 16’09”, akurikirwa na Beza Teta Tracy na Munezero Gentille ba Ndabaga Women Cycling Team, aho bombi yabasize hejuru y’iminota ine.

Iyi Shampiyona y’abakiri bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.

FERWACY ryavuze ko iyi shampiyona yatangiye muri Nyakanga, izajya ikinwa buri kwezi, abakinnyi bagahabwa amanota kugira ngo abagaragaza impano babashe gukurikiranwa.

Rwanda Youth Racing Cup 2023 - Championships Photos

RWANDA YOUTH NATIONAL CHAMPIONSHIP 2023

Rwanda Youth Racing Cup 2023 - Championships Video Highlights

Official FERWACY Partners

top