Skip over navigation

NDAYISHIMIYE SAMSON YATOREWE KUYOBORA FERWACY KUGEZA MURI 2026

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda batoye abagize komite nyobozi basimbura abeguye barimo Ndayishimiye Samson watorewe kuyobora iri shyirahamwe.

Abatowe bazarangiza manda yabo muri Kanama 2026, imyaka ine nyuma ya manda yari yatangiwe na Murenzi Abdallah.

Nyuma yo kwegura kwa Murenzi Abdallah (Perezida), Karangwa Francois (Visi Perezida wa mbere), Ingabire Assia (Umubitsi) ndetse no kweguzwa kwa Munyankindi Benoit wari umunyamabanga mukuru.

Abanyamuryango bose 11 bagize FERWACY bari bitabiriye Inama y’Inteko rusange maze buri mu kandida ahabwa iminota yo kuvuga imigabo n’imigambi afite maze hakurikira igikorwa cyo gutora.

Inama y’inteko rusange ya FERWACY
Abayobozi b’amakipe 11 b’abanyamuryango ba FERWACY bose bitabiriye amatora
Hari imyanya yo gutorera y’abeguye; Perezida, Visi Perezida wa mbere, Umunyamabanga mukuru n’umubitsi
Abagize Komisiyo y’amatora: Mparabanyi Faustin, Kamanda Rene na Ingabire Claudine
Abagize Komisiyo y’amatora basobanurira inteko itora amabwiriza agenga amatora
Kamanda Rene, Perezida wa Komisiyo y’amatora ya FERWACY

Ndayishimiye Samson yatowe ku majwi 8 kuri 11 naho Bigango Valentin wiyamamarizaga umwanya wa Visi Perezida wa mbere atorerwa ku majwi 8/11.

Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru, Ruyonza Arlette yatorewe ku majwi 9/11 naho ku mubitsi Katabarwa Daniel atorwa n’abanyamuryango 8/11.

Nyuma yo gutorwa, Ndayishimiye Samson yabwiye itangazamakuru ko yishimiye ko abanyamuryango ba FERWACY bamugiriye icyezere cyo gukorana

Yagize ati “Ni umugisha, mi ikintu kinshimishije. Tugiye kwicarana tuganire n’abari basanzwe mu buyobozi dufatanye gukomeza gutegura ibikorwa byinshi biri imbere nka Tour du Rwanda na shampiyona y’Isi 2025 izabera mu Rwanda.”

Nyuma yo kuzuza imyanya, Komite nyobozi yasoje inama y’inteko rusange idasanzwe
Amaze gutorwa, Ndayishimiye Samson yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere

Ndayishimiye Samson yahagarariye u Rwanda mu mukino wo koga mu mikino Olempike yo mu 2000 ndetse anakina umukino wo gusiganwa mu mamodoka avuga ko azaha agaciro abakinnyi kuko azi ibyo umukinnyi akenera ndetse no gukorana bya hafi n’amakipe kuko ari ryo shingiro ry’umukino.

Perezida wa FERWACY: Ndayishimiye Samson
Visi Perezida wa Mbere: Bigango Valentin
Visi Perezida wa kabiri: Kayirebwa Liliane
Umunyamubanga mukuru: Ruyonza Arlette
Umubitsi: Katabarwa Daniel
Umujyanama: Bayisabe Irene
Umujyanama: Karambizi Rabin Hamim
Komite Nyobozi ya FERWACY kugeza mu 2026
Komite nyobozi ya FERWACY hamwe na komite ngenzuzi na nkemurampaka
Komite nyobozi ya FERWACY, Komite ngenzuzi, Nkemurampaka n’abayobozi b’amakipe
Komite nyobozi ya FERWACY hamwe na Komisiyo y’amatora ya FERWACY
Komisiyo y’amatora ya FERWACY
Abari bahagarariye abanyamuryango mu matora

Official FERWACY Partners

top