Skip over navigation

Team Rwanda: Hahamagawe 15 kwitegura Tour du Rwanda

Muhoza Eric niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup 2019 mu cyiciro cy
Muhoza Eric niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup 2019 mu cyiciro cy’ingimbi

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Sempoma Felix yahamagaye abakinnyi 15 barimo Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco batwaye Tour du Rwanda mu gutegura Tour du Rwanda izaba tariki ya 2-9 Gicurasi 2021.

Umwiherero wa Team Rwanda uzakorwa mu byiciro bitatu, umwiherero rusange i Musanze kuva tariki ya 17 Werurwe kugeza tariki ya 6 Mata 2021; abakinnyi bakore ku giti cyabo kugeza tariki ya 14 Mata 2021 naho icyiciro cya gatatu kibere I Musanze kugeza tariki ya 30 Mata 2021.

Nyuma y’aha hazatoranywa abakinnyi batandatu bazakora umwiherero wa nyuma bakazakina na Tour du Rwanda.

Mu bakinnyi 15 bahamagawe barimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 ndetse na Mugisha Samuel watwaye iri siganwa mu 2018, irya nyuma rya 2.2.

Tour du Rwanda 2021 izaba ikinwa ku nshuro ya gatatu iri kuri 2.1 izitabirwa n’amakipe 16 arimo Eritrea yayitwaye mu 2020.

  • Muhoza Eric (Les amis sportifs)
  • Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
  • Ngendahayo Jeremie (Cycling Club for All)
  • Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
  • Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
  • Gahemba Barnabe (Benediction Club)
  • Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
  • Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
  • Hakizimana Felicien (Nyabihu Cycling Team)
  • Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
  • Mugisha Samuel (La Roche Vendee Cyclisme)
  • Tuyishimire Ephrem
  • Kwizera Elie (Cine Elmay)
  • Uwizeye Jean Claude
  • Nsengimana Jean Bosco

Official FERWACY Partners

top