Mugisha Moise yatwaye Grand Prix Chantal 2020

Nyuma yo kuba uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, Mugisha Moise yatwaye isiganwa rya mbere mpuzamahanga; Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun kuva tariki ya 18-22 Ugushyingo asize umunya Slovakia amasegonda 34.
Grand Prix Chantal Biya ryari isiganwa rya mbere Team Rwanda yitabiriye kuva muri Werurwe 2020 (nyuma ya Tour du Rwanda) ubwo imikino yahagarikwaga n’icyorezo cya COVID-19.
Umutoza Sempoma Felix yari yatoranyije ikipe irimo abakinnyi batatu ; Areruya Joseph (La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour du Rwanda 2017 na Tour de l’Espoir 2018), Mugisha Samuel (Tour du Rwanda 2018) na Munyaneza Didier (Tour du Senegal 2019) batwaye nibura amasiganwa mpuzamahanga.
Mugisha Moise yatwaye agace ka mbere bazenguruka i Douala ku munsi wa mbere ahita yambara umwenda w’umuhondo atarekuye kugeza ku munsi wa gatanu, wa nyuma w’isiganwa.
Nubwo umunya Burkina Faso Paul Daumont yatwaye agace ka kabiri, Umunya Cameroun Michel Tientcheu wanganyaga ibihe na Mugisha yisanze ku mwanya wa 13 asizwe 2’19", Daumont arasigwa amasegonda 34.
Mugisha Moise yabaye uwa gatatu ku munsi wa gatatu agereye ku murongo rimwe na Kubiš Lukáš (Slovakia), Lukáš afata umwanya wa kabiri ku rutonde rusange asizwe 34sec.
Tariki ya 21 Ugushyingo 2020, Mugisha Moise yatwaye igihembo cy’umunsi (stage/etape) cya gatatu mpuzamahanga ubwo yabaga uwa mbere bava Zoétélé bajya Meyomessala asize Kubiš Lukáš amasegonda, na 39" ku rutonde rusange.
Mugisha Samuel we yambara umwenda w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi naho Team Rwanda iba ikipe nziza y’irushanwa.
Ku munsi wa nyuma w’isiganwa, Paul Daumont yatwaye igihembo cya kabiri cy’umunsi bitagize icyo bihindura ku rutonde rusange, Mugisha Moise atwara isiganwa rye rya mbere mpuzamahanga nyuma y’imyaka itatu akinnye Tour du Rwanda 2018 nk’isiganwa mpuzamahanga.
Uretse umwenda w’umuhondo wa Mugisha Samuel n’umukinnyi ukiri muto w’irushanwa, Team Rwanda yabaye ikipe y’isiganwa naho Mugisha Samuel atwara igihembo cy’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi.
Umutoza Sempoma Felix yari yatangaje ko Grand Prix Chantal Biya izaba igipimo cyo kumenya uko ikipe iri kwitegura Tour du Rwanda izaba kuva tariki ya 21-28 Gashyantare 2021.
Grand Prix Chantal Biya ribaye isiganwa rya kabiri Abanyarwanda batwariye muri Cameroun nyuma ya Uwizeyimana Bonaventure watwaye Tour du Cameroun mu 2018.
Urutonde rusange rwa Grand Prix Chantal Biya 2020
- 1. Mugisha Moise (Rwanda) 16h20’47"
- 2. Lukáš Kubiš (Slovakia) +39"
- 3. Kamzong Clovis (SNH Vélo Club) +45”
- 4. Paul Daumont (Burkina Faso) +53”
- 5. Isiaka Cissé (Cote d’Ivoire) “”
- 6. Mugisha Samuel (Rwanda) + 56”
- 7. Muhindo Kyaviro Jimmy (RDC) +57”
- 8. Munyaneza Didier (Rwanda) +1’21”
- 9. Mathias Sorgho (Burkina Faso) +1’37”
- 10. Yaou Gadji (SNH Vélo Club) +2’24”
- 25. Areruya Joseph (Rwanda) +7’04”
- 29. Byukusenge Patrick (Rwanda) +11’01”
- 36. Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda) +18’23”