Skip over navigation

Minisitiri Munyangaju yasabye abayobozi ba FERWACY gusukura isura y’iri shyirahamwe

Minisitiri wa MINISPORTS Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY
Minisitiri wa MINISPORTS Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY

Minisitiri muri Minisiteri ya siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) asaba komite nyobozi gusukura isura iri shyirahamwe rifite muri iyi minsi no kwihuta mu mishinga iri imbere.}}

Nyuma y’aho komite nyobozi ya FERWACY yari yatowe muri Werurwe 2018 yeguye, Minisitiri Aurore yasabye komite nshya gusukura isura iri shyirahamwe rifite mu bafatanyabikorwa, abakinnyi n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “ Hanze aha hari indi sura abantu bafite kuri FERWACY, icya mbere kandi cyihutirwa ni ugusukura ishusho itari nziza ihari, mwegere inzego zose mukorana muganire mubereke icyerekezo mufite.”

Minisitiri yasobanuriwe aho bimwe mu bikorwa byihutirwa bigeze birimo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gashyantare – Werurwe 2020 kimwe n’aho gusaba kwakira shampiyona y’Isi 2025 bigeze.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa FERWACY yavuze ko bari gushaka amakuru ya nyuma aho bari gukorana n’inzego zitandukanye za Leta zirimo izishinzwe ubuzima, ibikorwa remezo n’iteganyagihe ngo bibe byatanzwe bitarenze Mutarama 2020.

Muri Nzeli 2020 nibwo Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) izatangaza igihugu kizakira shampiyona y’Isi 2025, u Rwanda ruri guhatana na Maroc.

Igihe u Rwanda rwaba rutsindiye kwakira iyi shampiyona hari umushinga wo gutuma igihugu kiba izingiro ry’amarushanwa menshi ku buryo shampiyona y’Isi izagera abantu bazi u Rwanda nk’igihugu cy’imagare, hari ibiganiro na UCI byo kwakira isiganwa rya “Classic” muri 2022 mbere y’aho hari Tour de l’Espoir yo muri 2020 na 2021.

JPEG - 1.2 Mb
Minisitiri n’intumwa za MINISPORTS n’abagize Komite Nyobozi ya FERWACY

FERWACY yasobanuriye Minisitiri Aurore imishinga iri imbere harimo kongera amarushanwa y’imbere mu gihugu,gushaka impano z’abana bari hagati y’imyaka 12-16, gukora ubukererugendo bushingiye ku igare mu kigo cy’i Musanze, Africa Rising Cycling Center.

Mu mbogamizi bamugejejeho harimo ibikoresho by’amagare bihenze.

Murenzi Abdallah yasobanuriye Minisitiri ko kuba u Rwanda ari urwa kane muri Afurika atari uko ibihugu biri imbere bikomeye ko ahubwo ari uko Team Rwanda ititabira amasiganwa menshi ngo babone amanota.

Yagize ati “ Turabasaba ko mwadufasha tukitabira amasiganwa mpuzamahanga menshi ashoboka tuve ku mwanya wa kane.”

Minisitiri Aurore yabizeje ubufasha bazakenera anabasaba ko hashakwa abakinnyi bafite impano zo gusiganwa no kwiyerekana ku magare (BMX).

Official FERWACY Partners

top