Skip over navigation

Komite icyuye igihe ntidusigiye ibibazo ahubwo ni ibisubizo - Murenzi Abdallah

Murenzi Abdallah asinya ku nyandiko z
Murenzi Abdallah asinya ku nyandiko z’uko ashyikirijwe FERWACY yayoborwaga na Bayingana Aimable

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza, Aimable Bayingana uheretse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare (FERWACY) yahererekanyije ububasha bw’umurimo na Murenzi Abdallah wamusimbuye amwizeza kuzamuba hafi mu gihe cyose ubufasha bwe buzaba bukenewe.

Murenzi we ati “Ntabwo mudusigiye ibibazo ahubwo mudusigiye ibisubizo.”

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya FERWACY kuri Stade Amahoro, cyabanjirijwe no kwereka umuyobozi mushya Murenzi Abdallah imwe mu mishinga ya FERWACY irimo kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iteganyijwe muri 2025 na Tour du Rwanda izaba muri Gashyanye 2020.

Nyuma y’iki gikorwa umuyobozi ucyuye igihe Amaible Bayingana na Murenzi Abdallah wamusimbuye baherekanyije ububasha, Bayingana ahereza umuzingo w’inyandiko ikubiyemo ibyo batenganyaga.

Aimable Bayingana yijeje ubufasha Murenzi Abdallah amubwira ko igihe cyose azamwiyambaza azamufasha.

JPEG - 152.4 kb
Murenzi yavuze ko komite basimbuye itabasigiye ibibazo ahubwo ni ibisubizo by’imishinga ikomeye iri imbere
JPEG - 110.6 kb
Bayingana Aimable yemereye abamusimbuye ko biteguye kubaha inama z’ubunararibonye bw’imyaka 12 yari amaze ayoboye uyu mukino

Bayingana yabwiye umusimbuye ko urugendo rwo guteza imbere umukino w’amagare bari barugerereye ariko ko bisaba guhozaho.

Ati “N’ubwo tuvuye mu buyobozi bw’uyu mukino w’amgare turabizeza ko twese duhari kandi twiteguye gutanga umusanzu.”

Yijeje komite nshya ko nubwo iyo yari ayoboye yavuye mu nshingano ariko izakomeza kunganira iyi iyisimbuye.

Ati “Muje muri komite y’abantu umunani imitwe yanyu muyikube kabiri mwongeyeho iyacu ndumva n’ibikorwa bizikuba kenshi.”

Murenzi Abdallah watowe ku majwi 9/10 yavuze ko aje gukomereza ku kivi cyateruwe na Bayingana asimbuye, amushimira kuba yarafashije umukino w’amagare gutera imbere mu myaka 12 we yise iy’intsinzi.

Ati “Umusingi mudusigiye ni umusingi ufatika kuko ubu intangiro iroroshye kuko ibikorwa mwubatse ni ibikorwa bikomeye tugomba natwe gukomeza…”

Murenzi avuga ko komite basimbuye yasimbutse urukiramende rurerure ariko ko na bo bashya badakwiye kujya munsi yabo.

Ati “Dufite umukoro ukomeye wo gusimbura ikipe itsinda, ni ibintu bikomeye, twumvise umukoro udutegereje nta munsi dufite wo gukerererwa hari byinshi tugiye gukora nyuma yo kubona izi nyandiko. Turabizeza ko dufite ubushake. Ntabwo komite icyuye igihe idusigiye ibibazo Ahubwo idusigiye ibisubizo.”

Bayingana Aimable uherutse kwegura, yatangiye kuyobora FERWACY muri 2008, ku buyobozi bwe habayeho byinshi birimo gutangiza Tour du Rwanda yo ku rwego mpuzamahanga.

Amafoto y’uko ihererekanyabubasha ryagenze

JPEG - 95.2 kb
Murenzi Abdallah yatowe nka Perezida wa FERWACY uzusa ikiva cy’abaguye bari batowe muri Werurwe 2018
JPEG - 151.8 kb
Amb. Munyabagisha Valens, umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda niwe wari uhagarariue uyu muhango w’ihererekanyabubasha

JPEG - 106.4 kb
Bayingana Aimable na Murenzi Abdallah

JPEG - 155.1 kb
Komite nyobozi ya FERWACY icyuye igihe, iyatorewe kurangiza manda y’imyaka 2 n’abari bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

JPEG - 152.7 kb
Komite nyobozi ya FERWACY hamwe n’abakozi bahoraho b’iri shyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda

Inkuru: Umuseke

Official FERWACY Partners

top