Kibugabuga Race II izakinwa tariki ya 20 Kanama 2022

Nyuma y’isiganwa rya mbere ryiswe “Kibugabuga Race” ryabaye mu 2021, ku nshuro ya kabiri, Akarere ka Bugesera kagiye kongera kwakira iri siganwa rizitabirwa n’ibyiciro bitatu; abagabo, abagore n’ingimbi tariki ya 20 Kanama 2022.
Amakipe 11 y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, atatu ya Continental ariyo Benediction Ignite, Pro Touch na May Stars n’andi atanu niyo yatumiwe.
Isiganwa rizatangira saa yine mu byiciro bitatu, abagabo bazakina Km 116 bahagurukiye i Kabuga mu murenge wa Masaka bace i Kanombe – Kabeza bazamukire muri Kicukiro basoreze mu Bugesera muri Nyarugenge kuri GS Kamabuye.
Abagore n’ingimbi bo bazakina Km 86 bahagurukire i Nyanza ya Kicukiro.
Kibugabuga Race II izasorezwa mu Bugesera tariki ya 20 Kanama 2022