Skip over navigation

Karemera Pierre wabaye perezida wa FERWACY yitabye Imana

Karemera Pierre wabaye Perezida wa FERWACY kuva mu 1994-2002 yitabye Imana
Karemera Pierre wabaye Perezida wa FERWACY kuva mu 1994-2002 yitabye Imana

Karemera Pierre wandikishije Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri UCI aba na Perezida waryo imyaka umunani, yitabye Imana tariki ya 17 Ugushyingo 2020 azize indwara.

Karemera Pierre yayoboye FERWACY kuva mu 1994 kugeza mu 2002 ubwo yari ahawe izindi nshingano (Perefe wa Butare) bitari gushoboka kubangikanya no kuyobora iri shyirahamwe.

Ubwo yakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko (MIJEMA) ishami rya siporo mu 1984, Karemera Pierre niwe wandikishije Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) mu mpuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI).

Iri shyirahamwe ryari risanzwe rikora ariko ritaremerwa ku rwego mpuzamahanga, mu 1988 nibwo hatangiye isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Karemera niwe wahurije hamwe abakunzi n’abakinnyi b’umukino w’amagare bongera gusubukura ibikorwa by’uyu mukino.

Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda mu 1990 avuga ko byari ibihe bigoye kongera gusiganwa ku magare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abayobozi n’abakinnyi bari bishwe.

Yagize ati “ Niwe wazahuye FERWACY, yarongeye aradukoranya, afata iya mbere ahuza abantu, turongera turasiganwa.”

Abajijwe icyo yibukira kuri Karemera Pierre, Mparabanyi yagize ati “ Tubuze igare, tubuze umuntu wakundaga uyu mukino kandi wawokoreye byinshi. Ku giti cyanjye ni umugabo nubaha, mu 1992 twajyanye mu mikino olempike y’i Barcelona anambonera ikipe ya FINA nubwo bitakunze ko nyijyamo.”

Mparabanyi avuga ko Karemera yazanye muri uyu mukino Nyakwigendera Hon. Kamanda Charles wayoboye FERWACY kugera mu Ukuboza 2007 wasimbuwe na Bayingana Aimable.

Bayingana Aimable wabaye mu buyobozi bwa FERWACY kuva mu 2002 kugera mu 2019 avuga ko Karemera ari we watumye yinjira mu buyobozi bw’uyu mukino akunda.

Yagize ati “ Hari umuntu twaganiriye mubwira ko nkunda umukino wo gusiganwa ku magare abibwira Karemera, batora komite yo mu 2002 bantora nk’umujyanama muri komite nyobozi.”

Yakomeje agira ati “ Twaje atatuzi ariko yifuza amaraso mashya kugira ngo FERWACY itere imbere, umukino w’amagare yarawukunda cyane.”

Karemera niwe wafashije abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye bwa mbere gusiganwa mu mikino nyafurika yo mu 1987 i Nairobi muri Kenya, i Harare muri Zimbabwe mu 1995 n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu 1999.

Karemera Pierre, apfuye ari perezida w’icyubahiro w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, yavutse tariki ya 16 Mutarama 1949 yitaba Imana tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Official FERWACY Partners

top