Skip over navigation

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

FERWACY yasobanuye ibyari byanditswe ko ikoresha nabi umutungo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n
FERWACY yasobanuye ibyari byanditswe ko ikoresha nabi umutungo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi

Kigali, kuwa 5 Ugushyingo 2019 - Nyuma y’inkuru ndende yasohotse mu kinyamakuru Taarifa, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryifuje kugeza ku Banyarwanda no ku bakunzi b’umukino w’amagare ibi bikurikira:

Umukino w’amagare mu Rwanda ugeze ku ntambwe ishimishije kandi ntiwahwemye kugenda uzamuka kuva aho utangiriye kwitabwaho by’umwihariko n’ingeri z’abantu zitandukanye kuva mu myaka ya za 2006 kugera ubu. Mu babigizemo uruhare cyane twavuga Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo gahunda zose z’iterambere muri uwo mukino zigerweho, Team Rwanda Project n’umutoza Jonathan Boyer bagize uruhare runini mu byagezweho, abagize komite ya FERWACY bafatanyije n’abo bavuzwe, abasore n’inkumi bitabiriye gukina umukino w’amagare, abaterankunga batandukanye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

  • Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Taarifa Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2019 yavuze kubirebana n’uko umukino w’amagare uyobowe n’ibivugwa ko bikorwa mu buryo budakwiye irimo kubogama gukabije kuko itahaye FERWACY urubuga ruhagije rwo gusobanura kubyayivuzweho.
  • FERWACY ni ishyirahamwe ry’imikino rifite abanyamuryango kandi riyobowe hagendewe ku biteganwa n’amategeko nk’Inteko rusange, Komite nyobozi, Akanama nkemurampaka, Inzego z’ubugenzuzi n’abakozi bahoraho. Ibyemezo byose bifatwa bigizwemo uruhare na ziriya nzego zavuzwe haruguru.
  • Ku kibazo cyavuzwe ku bijyanye n’itangwa ry’amasoko bikorwa bitanyuze mu mategeko, amasoko yose muri FERWACY atangwa bigizwemo uruhare n’inzego z’akazi bireba kandi hitaweho cyane ubuziranenge bw’ibikenewe n’ibiciro bijyanye n’ibigurwa kandi byaganiriweho n’inzego zirebwa n’ibigurwa. Amasoko yihariye atangwa hagendewe ku bikorwa byihariye kandi nabyo biganiriweho n’inzego za FERWACY zibifite mu nshingano.
  • Ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuzwe, ntabwo iki ari ikibazo cyugarije FERWACY kuko inkomoko yabyo ari umutoza w’ikipe y’amagare ya Eagles yabaga i Gicumbi wakurikiranwe n’inzego z’umutekano ubu akaba yarahagaritswe kubera iperereza rimukorwaho. Ibibikaba byarabaye mu 2016.
  • Nta handi ibi bigaragara mu mukino w’amagare ariko ntibitubuza gukomeza gukangurira abanyamuryango bacu imyitwarire myiza ijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Nta perereza rya RIB tuzi ririmo gukorwa kuri FERWACY ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uwo bireba yarahagaritswe.
  • Ku kibazo cy’amaframga $10,000 yishyuzwa FERWACY yakoreshejwe mu gutegura Adrien Niyonshuti yitegura imikino olempike yo mu 2012, uwo mwenda FERWACY ntawo izi kandi si ikibazo kiyireba.
  • Ku bijyanye n’amagare yavuzwe, yaguzwe mu Butaliyani mu 2012, iyi yari gahunda yaganiriweho kandi yari igamije gushakisha ubushobozi hirya no hino ku buryo budahenze mu gihe hari ikibazo cy’amagare yakoreshwaga mu myitozo. Hari Umutaliyani wagiye abifashamo FERWACY kandi ayo magare yagize akamaro kadashidikanwaho. Aho banavuga ko Perezida wa FERWACY yagiye Dar Es Salaam kuyazana, ntabwo ari ukuri kuko uvugwa ntaragera na Dar Es Salaam.
  • Aba consultants bakoreshwa muri Tour du Rwanda batangiranye nayo mu 2009 batoranyijwe hagendewe ku bunararibonye bafite ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amasiganwa y’amagare. Ibikorwa byabo birivugira kuko Tour du Rwanda ari ryo siganwa ry’amagare ku muhanda rya mbere muri Afrika kandi kimwe mu byaryamamaje ni uburyo ritegurwa. Amafaranga bishyurwa yavuzwe ntabwo ari ukuri kandi ayo bishyurwa ajyanye n’ibikorwa bakora.
  • Amafaranga yakoreshejwe muri Tour du Rwanda yaba ayatanzwe na Leta binyuze muri Minisiteri y’umuco na siporo kimwe n’ayavuye mu baterankunga akorerwa ubugenzuzi bw’imari (audit).
  • Ku byavuzwe by’uko umukino w’amagare uri gusubira inyuma nyuma yo kugenda kwa Jonathan Boyer na Kimberly Coats (bari bagize Team Africa Rising) ntaho bihuriye n’ukuri kuko mu 2018 ufatwa nk’umwaka waruse iyindi mu mukino w’amagare (umusaruro) bari baragiye. U Rwanda rwitwaye neza mu marushanwa harimo umwenda w’umuhondo wo muri La Tropicale Amissa Bongo (isiganwa rya 2.1) muri Gabon; Tour de l’Espoir muri Cameroun byatwawe na Areruya Joseph,Tour du Rwanda ya Mugisha Samuel na Tour du Cameroun ya Uwizeyimana Bonaventure.
  • Kwitwara neza byarakomeje no muri 2019 kandi intego yacu ni uko bitazahagarara kuko gahunda zo gushaka impano hirya no hino mu gihugu, ni kimwe mu bigize gahunda y’iterambere (strategic plan) ya FERWACY no kubategurira amasiganwa y’imbere mu gihugu ngarukakwezi (Rwanda Cycling Cup). Mu 2019 kandi u Rwanda rwatwaye imidari mu mikino nyafurika, rwigaragaza neza aho abakinnyi bagiye bitabira amasiganwa.

Kuki umwuka mubi ukomeje gukwirakwizwa n’abafashije mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda?

  • Nyuma y’uko igihe Jonathan Boyer na Kimberly Coats bari bafite mu Rwanda kirangiye bagataha muri America, ikigo cy’amagare cy’i Musanze (Africa Rising Cycling Center/ARCC) cyahawe abayobozi b’Abanyarwanda aho mu ntagiriro Boyer yari umuyobozi mukuru yungirijwe na Mutabazi Richard wavuzwe mu nkuru.
  • Bageze muri Amerika bakomeje gukoresha izina “Team Rwanda” mu gukusanya inkunga (fundraising) bikarangira itageze kubo yagenewe. Hakurikiyeho gukoresha imbuga zitandukanye mu kugaragaza ko umukino w’amagare wasubiye inyuma cyane nta shingiro. Bakoze byinshi biharabika umukino w’amagare mu Rwanda nk’abatarawubayemo ariko FERWACY ntiyacika intege cyangwa ngo ishake gushyira hanze ibikorwa byabo bigamije gusebanya.
  • Mu gihe kirenze imyaka icumi aba Banyamerika bagiye bagaragaza kenshi FERWACY nk’icyitegererezo mu mukino w’amagare muri Afurika. Ariko twatangajwe n’ukuntu bahindutse mu mwanya muto bigaragara ko batigeze bishimira ko dushobora gukomeza gutera imbere badahari. Ibi bigaragazwa no kudashimishwa n’ibyo dukomeza kugeraho bigaragarira buri wese usibye bo n’abo bakoresha mu gihugu no hanze.
  • Kimwe mu bibabaje cyane ni aho umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu witwa Bonaventure UWIZEYIMANA yatorokeye muri Amerika bamutumiye mu marushanwa agamije gukusanya inkunga, bagakwiza ku mbuga ko yatorotse kubera ko mu Rwanda nta cyizere cy’ejo hazaza h’urubyiruko n’umukino w’amagare.
  • TAR (Team Africa Rising) yavuye mu Rwanda byarateganyijwe kandi impande zose zibyumva kimwe ariko bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na centre ya Musanze birimo imodoka, ipikipiki n’amagare byaragurishijwe aho gusigirwa centre byakoreshwagamo;
  • Fundraising bakoresheje mu myaka ya 2018 na 2019 nta raporo yayo FERWACY yigeze ibona cyangwa ibyayivuyemo byohererezwe ababigenewe;
  • TAR bakomeje gushaka kuyoborera centre ya Musanze muri Amerika ndetse bagakomeza gukoresha no gutanga amabwiriza ku bakozi bafite ubuyobozi bubashinzwe FERWACY itabizi kuko ibyo bakora byose itabimenyeshwa ariyo bireba ku rwego rwa mbere.
  • Gukoresha bamwe mu biyemeje kubafasha guharabika FERWACY no kurwanya iterambere ryayo barimo n’abahoze mu buyobozi bwayo batigeze bagaragaza ibivugwa ubu byakozwe mu gihe bari mu buyobozi kuko ikigamijwe ari ugushakisha ibyangiza isura ya FERWACY gusa no kudashimishwa n’ibkomeje kugerwaho.

FERWACY ntizatezuka kuri gahunda zo gukomeza guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, gukorera mu mucyo no gusigasira indangagaciro z’Umunyarwanda.

Tuzakomeza kandi kuba icyitegererezo muri Afurika no ku Isi. Ibi bikaba bikubiye muri gahunda y’iterambere no mu bikorwa duteganya birimo nko gukomeza guharanira kwakira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare bwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2025, gutegura neza urubyiruko muri gahunda y’iterambere 2025 bizatuma Afurika iharanira kwitabira shampiyona y’isi ifite abakinnyi bashobora gutsinda, kubyaza umusaruro ukwiye ARCC Musanze imaze kwemerwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) kuba ikigo kizafasha muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba (UCI Satellite center for East and Central Africa), gukomeza gutegura neza Tour du Rwanda, kwakira Tour de l’Espoir mu Rwanda mu 2020 na 2021, gushyira ku ngengabihe ya UCI andi marushanwa abera mu Rwanda, kuzamura urwego rwa Rwanda Cycling Cup no kongera umubare, gutangiza gahunda yo gushaka impano mu bakiri bato kandi biga no kwihutisha amavugururwa agamije guha FERWACY inzego z’imikorere zijyanye n’aho igeze mu iterambere.

UBUYOBOZI BWA FERWACY

PDF - 474.1 kb
PRESS RELEASE/ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Official FERWACY Partners

top