FERWACY ishobora gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ababiligi

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Bubiligi, Murenzi Abdallah Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora iryo mu Bubiligi ndetse n’uruganda rwa Ridley Bikes rwo mu Bubiligi rukora amagare.
Mu biganiro yagiranye na Tom Van Damme, umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) azaza mu Rwanda muri Tour du Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye.
Murenzi yagize ati “ Ni amasezerano azaba arimo kudufasha kongerera ubumenyi abakinnyi, abatoza n’abakinishi binyuze mu ngendo shuri bakorera mu Bubiligi cyangwa bakohereza impuguke mu Rwanda.”
Muri aya masezerano hazaba harimo ko igihe n’Ababiligi bakenera gukorera imyitozo cyangwa amarushanwa mu Rwanda bajya bafashwa na FERWACY kimwe n’igihe Abanyarwanda babyifuza mu Bubiligi.
Perezida wa FERWACY kandi yahuye n’uhagarariye u Rwanda mu gace ka Flanders baganira uko bafatanya n’aka gace mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.
Yagize ati “ Twemeranyije kandi ko bazadufasha gutegura shampiyona y’Isi yo muri 2025 mu gihe u Rwanda rwaba rubonye amahirwe yo kuyakira kuko nibo bazakira iya 2021.”
Mu mukino w’amagare, Flanders izwi cyane ku masiganwa azwi nka “Classics” aho basiganwa mu mihanda y’amabuye arimo nka Kuurne-Bruxelles-Kuurne, Ronde van Vlaanderen (Tour des Flandres), Grand Prix E3, Gent–Wevelgem, Paris-Roubaix n’ayandi.
Umuyobozi wa FERWACY yahuye n’ubuyobozi bw’uruganda rukora amagare rwa Ridley Bikes baganira ku buryo bajya babona ibikoresho by’amagare ku giciro gito.
Murenzi avuga ko uruganda rwa Ridley Bikes rwemeye kujya rutanga amagare yo gukoreshwa mu masiganwa no mu myitozo bagabanyije ibiciro.
Bitenganyijwe ko Jochim Aerts, umuyobozi wa Ridley Bikes azaza muri Tour du Rwanda agasinyana amasezerano n’ubuyobozi bwa FERWACY.
Uruganda rwa Ridley Bikes rwatangiye mu 1997, amagare yabo akoreshwa n’ikipe ya Lotto Soudal yatwaye ibihembo bibiri by’umunsi muri Tour de France na La Vuelta byo muri 2020.