Skip over navigation

Farmers Race: Munyaneza yatsinze irindi siganwa nyuma yo gutwara Tour du Senegal

Munyaneza Didier yabaye uwa mbere utwaye amasiganwa abiri muri Rwanda Cycling Cup 2019
Munyaneza Didier yabaye uwa mbere utwaye amasiganwa abiri muri Rwanda Cycling Cup 2019

Nyuma y’icyumweru atwaye Tour du Senegal, Munyaneza Didier yaciye agahigo ubwo yatwaraga isiganwa rya kabiri muri Rwanda Cycling Cup 2019 bakina Farmers Race i Musanze tariki ya 21 Ugushyingo 2019.

Farmers Race ryari isiganwa rya karindwi mu munani agize Rwanda Cycling Cup 2019 aterwa inkuna Skol Rwanda na Cogebanque, irya kabiri ryari rikiniwe i Musanze nyuma y’iryabimburiye ayandi rya Northern Circuit.

Isiganwa ryabanje gucikamo igice cyarimo abakinnyi barindwi bidatinze Mugisha Moise na Samuel baragenda ariko bafatwa na Byukusenge Patrick hasigaye kuzenguruka inshuro 10.

Munyaneza Didier yaje kugenda hasigaye kuzenguruka kabiri asiga igikundi cyari kimukurikiye amasegonda icyenda maze aba bahatanira kugera ku murongo, Uwizeye Jean Claude watwaye Tour de Guyane atanga bagenzi be umunani bari kumwe.

Munyaneza yavuze ko kuba atwaye isiganwa nyuma ya Tour du Senegal bigaragaza ko yakomeje gukora neza, yagize ati “Ibi biragaragaza imyitozo ihagije mfite.”

Munyaneza Didier yishimira ko atwaye isiganwa nyuma y’icyumweru atwaye Tour du Senegal 2019

Mu bakinnyi 45 batangiye isiganwa 27 nibo basoje mu gihe abakinnyi bane ba Goma Cycling Cup batarangije isiganwa.

Mu bari n’abategarugori, umubare w’abitabira wazamutse kuko 17 nibo batangiye isiganwa, impamvu ni uko nyuma yo gusoza ibizamini bari mu biruhuko kandi bari kwitoza.

Farmers Race yahise ica agahigo ubwo Ingabire Rehema w’imyaka 11 ukinira Bugesera Cycling Club yakinaga irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu nubwo atabashije gusoza isiganwa.

Ingabire Rehema w’imyaka 11 yakinnye Rwanda Cycling Cup nubwo atarangije isiganwa

Nk’ibisanzwe Benediction Club yayoboye isiganwa, Abanyabugesera ubu bafite umutoza mushya babacometse, inkuru nziza kuri bo byari uko Ntakirutimana Marthe yaba uwa kane mu gihe ubundi imyanya itanu yose yabaga iya Benediction Club.

Ingabire Diane yegukanye isiganwa rya gatatu akoresheje 02h00’05" ku ntera ya Km 75.6 asize amasegonda atatu gusa Izerimana Olive ariko ababakurikiye baje hashize iminota 3.

Ingabire Diane yatwaye isiganwa rya gatatu nyuma ya Muhanga Circuit na Criterium Byemayire Lambert

Mu ngimbi, abakinnyi 43 nibo batangiye isiganwa aho peloton yabo yari inkuru nyamukuru ebyiri; mu minsi ishize kuva tariki 5-9 Ugushyingo bari mu mwiherero i Musanze mu gihe Muhoza Eric watwaye Rwamagana Circuit na Kivu Race yari avuye muri Afurika y’Epfo mu myitozo.

Bazenguruka bwa nyuma nibwo Muhoza Eric yasize bagenzi be akoresha 02h03’08”ku ntera ya Km 94.5asiga Bigirimana Jean Nepo wa kabiri 2’31”.

Muhoza Eric yatwaye isiganwa rya 3 nyuma ya Kivu Race na Rwamagana Circuit

Rwanda Cycling Cup 2019 irasozwa tariki ya 7 Ukuboza bazenguruka mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro aho abasiganwa bashobora kubona amahirwe yo gukoresha inzira y’umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2020.

Cogebanque ni umuterankunga wa Rwanda Cycling Cup kuva mu 2015
Umuyobozi wa SKOL Rwanda Ivan Wulffeert yasiganwe mu ngimbi n’abari n’abategarugori
SKOL Rwanda imaze imyaka itanu itera inkunga Rwanda Cycling Cup

Official FERWACY Partners

top