Farmers Race: Munyaneza yatsinze irindi siganwa nyuma yo gutwara Tour du Senegal
Nyuma y’icyumweru atwaye Tour du Senegal, Munyaneza Didier yaciye agahigo ubwo yatwaraga isiganwa rya kabiri muri Rwanda Cycling Cup 2019 bakina Farmers Race i Musanze tariki ya 21 Ugushyingo 2019.
Farmers Race ryari isiganwa rya karindwi mu munani agize Rwanda Cycling Cup 2019 aterwa inkuna Skol Rwanda na Cogebanque, irya kabiri ryari rikiniwe i Musanze nyuma y’iryabimburiye ayandi rya Northern Circuit.
Isiganwa ryabanje gucikamo igice cyarimo abakinnyi barindwi bidatinze Mugisha Moise na Samuel baragenda ariko bafatwa na Byukusenge Patrick hasigaye kuzenguruka inshuro 10.
Munyaneza Didier yaje kugenda hasigaye kuzenguruka kabiri asiga igikundi cyari kimukurikiye amasegonda icyenda maze aba bahatanira kugera ku murongo, Uwizeye Jean Claude watwaye Tour de Guyane atanga bagenzi be umunani bari kumwe.
Munyaneza yavuze ko kuba atwaye isiganwa nyuma ya Tour du Senegal bigaragaza ko yakomeje gukora neza, yagize ati “Ibi biragaragaza imyitozo ihagije mfite.”
Mu bakinnyi 45 batangiye isiganwa 27 nibo basoje mu gihe abakinnyi bane ba Goma Cycling Cup batarangije isiganwa.
Mu bari n’abategarugori, umubare w’abitabira wazamutse kuko 17 nibo batangiye isiganwa, impamvu ni uko nyuma yo gusoza ibizamini bari mu biruhuko kandi bari kwitoza.
Farmers Race yahise ica agahigo ubwo Ingabire Rehema w’imyaka 11 ukinira Bugesera Cycling Club yakinaga irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu nubwo atabashije gusoza isiganwa.
Nk’ibisanzwe Benediction Club yayoboye isiganwa, Abanyabugesera ubu bafite umutoza mushya babacometse, inkuru nziza kuri bo byari uko Ntakirutimana Marthe yaba uwa kane mu gihe ubundi imyanya itanu yose yabaga iya Benediction Club.
Ingabire Diane yegukanye isiganwa rya gatatu akoresheje 02h00’05" ku ntera ya Km 75.6 asize amasegonda atatu gusa Izerimana Olive ariko ababakurikiye baje hashize iminota 3.
Mu ngimbi, abakinnyi 43 nibo batangiye isiganwa aho peloton yabo yari inkuru nyamukuru ebyiri; mu minsi ishize kuva tariki 5-9 Ugushyingo bari mu mwiherero i Musanze mu gihe Muhoza Eric watwaye Rwamagana Circuit na Kivu Race yari avuye muri Afurika y’Epfo mu myitozo.
Bazenguruka bwa nyuma nibwo Muhoza Eric yasize bagenzi be akoresha 02h03’08”ku ntera ya Km 94.5asiga Bigirimana Jean Nepo wa kabiri 2’31”.
Rwanda Cycling Cup 2019 irasozwa tariki ya 7 Ukuboza bazenguruka mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro aho abasiganwa bashobora kubona amahirwe yo gukoresha inzira y’umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2020.